Search This Blog

Tuesday, October 16, 2012

UNR yasinye imihigo na Minisiteri


Minisitiri w’Uburezi Biruta Vincent, yasinye imihigo y’uyu mwaka w’amashuri utangiye na Kaminuza ebyiri z’u Rwanda, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iri i Huye na Umutara Polytechnic kuri uyu wa gatanu tariki 12/10/2012.
Iyi mihigo Minisitiri Vincent Biruta yayisinye hamwe n’abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi b’izo Kaminuza aribo, Dr. Théogène Rutagwenda na Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.

Ingingo z’ingenzi zigaruka muri iyi mihigo ni : Ukwigisha, Ubushakashatsi no kubera abaturage urumuri. Dr. Mark Cyubahiro ati : Mu mihigo yacu twerekanye ko tuzagerageza kwigishiriza ahantu heza, mu nyubako zitunganyije neza no gushishikariza abarimu kuba intashyikirwa.

Ubushakashatsi buzakomeza gutezwa imbere kandi abanyeshuri baganishwe cyane cyane ku bikorwangiro (practices) dore ko Kaminuza yigisha ubuhinzi n’ubworozi itagomba kuguma mu magambo gusa. Ibi bikorwa rero bigomba kugera ku baturage niho iyi kaminuza izaba igiriye igihugu akamaro. Muri iyi mihigo hagaragayemo kandi na Master Plan y’iri shuri dore ko ritaragira inyubako ishimishije nk’ishuri rya kaminuza.

Ku bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Dr. Rutagwenda Théogène ati : Mu mihigo yacu NUR izashyira imbaraga nyinshi mu myigishirize kugira ngo ireme ry’Uburezi rikomeze gutera imbere. Hazatunganywa neza aho abarimu bazigishiriza kandi nabo bakangurirwe umurimo wabo. Za Labo zizitabwaho by’umwihariko kugira ngo ubushakashatsi buteganyijwe bugerweho. Ikoranabuhanga ntiryibagiranye muri iki gihe tugemo dore ko rifata umwanya wa mbere. Muri iyi mihigo kandi abarimu barasabwa gukora za “publications” kugira ngo bashobore kuzamuka mu ntera. NUR izagerageza gukomeza kubera urumuri aho ituye ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Source: Mineduc

No comments:

Post a Comment