Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, Kayumba Theogène atangaza ko muri gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana, bamaze gutangiza imiyoboro (Server Networks) igera kuri 45, ikaba izaba iriho amasomo atandukanye harimo Siyansi, Ikoranabuhanga, Imibare ndetse n’Icyongereza bizajya bikoreshwa n’abanyeshuri.
Iyo gahunda ngo iteganyijwe kuzakomeza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ishyira ingufu mu kuzamura uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga binyuze muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop Per Child : OLPC), ndetse kugeza ubu mudasobwa 115,816 zikaba zimaze gutangwa mu mashuri 227, amashuri amwe n’amwe yigenga ntiyasigaye inyuma mu kugeza ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga ku banyeshuri baharererwa, aho usanga muri gahunda y’amasomo asanzwe harongewemo ikoranabuhanga nk’isomo ryihariye.
Bamwe mu banyeshuri barererwa mu kigo cy’amashuri abanza n’ay’incuke Le Petit Prince baganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe nyuma y’umuhango wari wabaye wo gufungura ku mugaragaro icyumba kizajya gikorerwamo ICT.
Ishimwe Inès Doris yiga mu mwaka wa mbere, aravuga ko gahunda yo kwiga mudasobwa izamufasha kujya yandika izina rye, ati : “Nzamenya kwandika izina ryanjye nkoresheje imashimi.”
Aba bana n’ubwo batangiye kwiga mudasobwa ku myaka yo hasi, usanga bataramenya by’ukuri akamaro bazakura mu kuyiga.
Nsengiyumva Bertrand ni umunyeshuri mu mwaka wa mbere A, aragira ati : “Kuva batuzaniye Computer nzajya nyikinisha kuko habamo game. Nzajya nikinira game y’imodoka cyangwa iya Golf.”
Gahunda yo gutangiza ikoranabuhanga abana bakiri ku myaka yo hasi ishobora kuzahura n’ikibazo cy’abana bazajya binjira mu zindi gahunda mu gihe cyo kwiga.
Ubu Ngo MINEDUC yari igikemura ikibazo cyagiye kigaragara cy’imashini zimwe na zimwe zagiye zangirika zikabura uzisana, aho bamaze guhugura abarimu 2500 ku bijyanye no kuzisana.
Kayumba arasanga gahunda yo gutangira kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri yigenga ari iyo gushimirwa, ndetse akaba ashishikariza n’andi mashuri gufatiraho urugero bakumva ko gahunda yo kuzamura uburezi mu ikoranabuhanga ari igikorwa kireba abafatanyabikorwa mu burezi bose, by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange.
No comments:
Post a Comment