Search This Blog

Thursday, July 12, 2012

INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU BUREZI BWIHARIYE MU RWANDA


Kuri uyu wa kane tariki 28/06/2012 ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi ku Kacyiru, habereye inama nyunguranabitekerezo yahuje Umunyamabaga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye hamwe n’abafatanyabikorwa bose bakora mu Burezi bwihariye.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yigisha abana babana n’ubumuga butandukanye ndetse n’abayobozi b’ibigo byakira abo bana baturutse mu mpande zose z’u Rwanda bari bitabiriye iyo nama. Hagaragajwemo byinshi byagezweho, kandi Minisiteri y’uburezi yashimiwe uburyo ishyigikira abashinzwe ubwo burezi, igenera abarimu bahigisha imishahara kandi nyamara usanga akora nk’amashuri yigenga. Uretse imishahara hari n’ibindi byinshi ibafashamo.
Hishimiwe cyane ko abana babana n’ubumuga butandukanye batagihabwa akato, ibyo babikesha Leta y’ubumwe. Iyo ntambwe ikomeye yatewe ni yo baheraho bakora n’ibindi byiza bitandukanye harimo nko kubashyira mu bigo bitandukanye bibafasha mu kubagorora ingingo no kubatoza ibyo baba badashoboye. Ni ho kandi bahera babashyiriraho amashuri.
Ibigo byinshi byagaragaje ko byakoze ibintu by’indashyikirwa nko gukora imfashanyigisho, gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ururimi rw’amarenga, gushyiraho uburyo bwo kwigisha by’igihe gito abarimu bashobora gufasha mu kwigisha abo bana babana n’ubumuga.
Hagaragaye ariko ko imbogamizi zikiri nyinshi nko kuba : *Ababyeyi badakurikirana abana babo ngo bafatanye n’ababigisha cyangwa ibigo byabakiriye * Ibimenyetso bikoreshwa mu rurimi rw’amarenga bitumvwa kimwe na bose, * Amashuri ya 9YBE ndetse na 12YBE ataragera hose ku buryo abana babana n’ubumuga barangije uwa gatandatu w’amashuri abanza batabona amashuri yo kwimukiramo * Abarimu b’inzobere mu kwigisha icyo cyiciro cy’abana ari bake cyane, * Nta bibuga by’imikino byihariye kuri icyo cyiciro cy’abana kuko baba bakeneye ibibuga byihariye. * Ibikoresho bakenera mu mashuri nabyo byagaragaye ko bihenze cyane, kuko kugira ngo haboneke ishuri ryuzuje ibyangombwa biba bihenze cyane.
Umunyamabanga wa Leta yabwiye abari aho ko hari ingamba Minisiteri y’Uburezi yafashe harimo kuba : * Hagiye gushingwa amashuri yigisha abarimu bazajya bigisha icyo cyiciro. Ibi bikazaba mu mashuri yose ya TTC na Colleges of Education hamwe na KIE, * Havuzwe kandi ko hariho buruse mu mashuri makuru na za kaminuza zitandukanye ku isi zifite programu zigisha uburezi bwihariye, abashaka kwiga bose bujuje ibisabwa bakaba bazakirwa. * Ikibazo cy’ururimi rw’amarenga nacyo kigiye gukemuka kuko bazashyiraho impuguke zizahuza ibimenyetso birukoreshwamo bikigishwa maze rukumvwa na bose
Twabamenyesha ko abihaye Imana batandukanye ari bo benshi bita by’umwihariko ku Burezi bw’aba bana babana n’ubumuga. Abari mu nama bemeje kandi ko bazajya bahura muri gihe byibuze rimwe mu gihembwe.

PRO MINEDUC

No comments:

Post a Comment