Search This Blog

Thursday, July 12, 2012

Gucyura abanyeshuri mu mpera z’igihembwe cya kabiri 2012


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2012, Minisiteri y’Uburezi yagiranye inama n’abo bafatanya mu gikorwa cyo gutwara abanyeshuri mu ngendo bakora bataha cyangwa basubira ku ishuri.
Inama yayobowe n’Umunyamabanaga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr HAREBAMUNGU Mathias ikaba yitabiriwe n’inzego nkuru za Polisi y’Igihugu, RURA, MININFRA, ONATRACOM, ATPR, Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC). Nyuma yo gusuzuma uko igikorwa cyo gutwara abanyeshuri basubira ku ishuri mu mpera y’igihembwe gishize cyagenze, hemejwe ko abanyeshuri bazajya mu kiruko gisoza igihembwe cya kabiri kandi bagasubira ku ishuri ku buryo bukurikira :
Ku wa 19/07/2012 :
Hazataha ibigo by’amashuri bicumbikira abana byo mu Turere twa :
-  Nyanza , Ruhango, Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo,
-  Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba,
-  Ibigo byo mu Umujyi wa Kigali
Aba bazasubira ku ishuri ku wa 31 Kanama 2012.
Ku wa 20/07/2012 :
Hazataha ibigo bicumbikira abana byo mu turere twa:
-  Gisagara , Kamonyi , Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo,
-  Ibigo byo mu Ntara y’Iburengerazuba bisigaye
Aba bazasubira ku ishuri ku wa 01 Nzeli 2012.
Ku wa 21 /07/2012 :
Hazataha abana bo Ntara y’Amajyaruguru n’ Iburasirazuba, bakazasubira ku ishuri ku wa 02/09/2012.
Abari mu nama basabye kandi ko :
 Buri Muyobozi w’ Ikigo agomba kwegera kompanyi zitwara abagenzi zikaza gufata abana ku kigo bigaho, hagakorwa urutonde rw’abagiye muri buri modoka, rukazajya rushyikirizwa inzego z’umutekano z’aho berekeje. Aha basabye ko abatabonye uburyo bwo gutaha bajya bacumbikirwa mu kigo aho kubata ku nzira.
 Hongeye gushimangirwa ko Buri mwana agomba kuba yambaye Umwambaro w’ishuri umuranga“Uniform” anafite ikarita y’ishuri yaba ajya cg ava ku ishuri. Ibi nabyo bizasuzumwa kandi utazabyubahiriza abihanirwe.
 Urwego rwa Polisi y’Igihugu rwibukije Abatwara abagenzi kwirinda kuzamura ibiciro cg kugira umuvuduko ukabije. Uzafatwa azabihanirwa by’intangarugero kandi ingamba zarafashwe.
 Ababyeyi basabwe kurushaho kugira uruhare rugaragara mu kubahiriza ibyemezo biba byafashwe, bagafasha inzego zose mu gutwara abana ku gihe kandi neza. Abafite ingeso yo gukereza abana basabwe kwisubiraho kuko umwana uzongera gukererwa kugera ku ishuri cg kutambara umwenda w’ishuri, azajya abihanirwa, byaba ngombwa agasabwa kuzana ababyeyi be cg abamurera.
 Abayobozi b’ibigo n’ababyeyi basabwe gutoza abana isuku bakirinda guhora bikoreye imifariso cg ibindi bikoresho buri gihe uko batashye cg basubiye ku ishuri.
 Abitabiriye inama bifuje ko hakorwa ibiganiro n’imenyekanisha rirambuye z’ibyemejwe, bifuza ko mu gihe kitarenze iminsi 5, buri kompanyi itwara abagenzi yakwerekana gahunda n’ubushobozi ifite, igaragaza imibare nyayo y’uko iki gikorwa kizagenda.
PRO
MINEDUC

No comments:

Post a Comment