Search This Blog

Thursday, July 12, 2012

Gucyura abanyeshuri mu mpera z’iki gihembwe cy’umwaka 2012


Nk’uko byari biteganyijwe mu nama yo ku itariki 03 Nyakanga 2012, kuri uyu wa gatatu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr HAREBAMUNGU Mathias yongeye guhuza inzego nkuru za Polisi, abakozi bahagarariye RURA, MININFRA, ONATRACOM, ATPR, Rwanda Federation of Transport Cooperation (RFTC) kugira ngo hanononsore gahunda yo gucyura abanyeshuri mu mpera z’iki gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’Amashuri 2012.Gahunda yo gucyura abanyeshuri mu byiciro bitatu ntiyahindutse kandi n’abanyeshuri bo mu Turere dutandukanye bazataha nk’uko byemejwe.
Kuri ubu ibigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri hafi ya byose byamaze kugaragaza imibare y’abanyeshuri bazakenera imidoka zo kubacyura hamwe n’aho bazerekeza ; ubwo rero hazakorwa ibishobotse byose kugira ngo imodoka ziteganyijwe gutwara abanyeshuri zibasanga ku bigo by’amashuri bigamo.
Abantu bafite Company zo gutwara abantu bemereye ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi ko bafite uburyo bwo gutwara abanyeshuri bose nta nkomyi cyane cyane ko abo banyeshuri bazataha mubyiciro bitatu bitandukanye.
Nk’uko bisanzwe bus za ONATRACOM zizakorana n’izindi company ariko zikazajya zigeza abanyeshuri ku mihanda minini.
Dr. HAREBAMUNGU Mathias yongeye gusaba abakuriye izi campany zo gutwara abagenzi kuroshya imikorere muri iki gihe cyo gucyura abanyeshuri ku buryo bageza imodoka zabo mu turere badakoreramo mu bihe bisanzwe.
PRO
MINEDUC

No comments:

Post a Comment