Search This Blog

Thursday, July 12, 2012

Ikigega cya RIEF hamwe n’imikorere y’ishyirahamwe BIPCEA


Nyuma y’uko Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta atangirije ku mugaragaro ikigega (RIEF) Rwanda Innovation Endowment Fund tariki 05/04/2012, ikigega kigamije gutera inkunga ubushakashatsi n’abashakashatsi mu gukemura ibibazo bigaragara muri iki gihe mu gihugu cyacu ndetse no muri aka karere, Minisiteri y’Uburezi yatangiye kumenyesha Abanyarwanda ko icyo kigega gihari.
Ibyo byanyuze mu biganiro bitandukanye byatanzwe n’inzobere y’umuhanga w’Umunyamerika muri urwo rwego, Bwana Axel Bichara akaba yaratanze ibiganiro (Public Lecture/Conference) ku banyeshuri hamwe n’abashakasha bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iri i Butare ndetse no kuri Carnegie Mellon University (Telecom House).
Nk’uko twabibwiwe na Bwana TWIRINGIYIMANA Remy, Umuyobozi muri MINEDUC ushinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere, urubyiruko rurasabwa kugendera ku bushakashatsi bwakozwe rukiteza imbere ndetse n’igihugu cyabo.
Ikigega RIEF cyashinzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda binyuze kuri Minisiteri y’Uburezi, hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibubye ENECA (United Nations Economic Commission for Africa) kigamije guteza imbere cyane cyane abashakashatsi mu Buhinzi, mu bikorwa birebana n’inganda hamwe n’Ikoranabuhanga mw’Itumanaho (ICT).
Imikorere y’iki kigega (RIEF) yaje ikurikira amahugurwa y’iminsi ibiri yari yateguwe n’ishyirahamwe rikorera muri aka karere ryitwa BIPCEA (Bioscience Innovation Policy consortium for Easten Africa) ku buryo ibikorwa byavuye mu bushakashatsi byagezwa ku baturage binyujijwe mu itangazamakuru.

Bimaze kugaragara ko ubushakashatsi bukorwa hirya no hino mu bihugu byacu, ariko ibivuyemo bikabikwa mu tubati ntibigere ku bo byagombye kugenerwa aribo baturage. Nicyo gituma abashakashatsi bibumbiye muri iri shyirahamwe (BIPCEA) bo mu bihugu byo muri EAC hiyongereyeho igihugu cya Ethiopia byishyize hamwe kugira ngo bige uburyo ibyo bakora byagera ku baturage. Umwe mu miti babonye ni uko bagomba kwiyambaza itangazamakuru kugira ngo ibyavuye mu bushakashatsi bimenyekane kandi bigirire akamaro abo byagenewe. Ibyo turabibwirwa na Dr Gasingirwa M. Christine, Ubuyobozi Mukuru muri MINEDUC ushinzwe Ubumenyi, Ubuhanga n’Ubushakashatsi.
Muri rusange iri shyirahamwe rigamije gushyira imbaraga hamwe mu rwego rw’ubushakashatsi cyane cyane ko muri ibi bihugu byacu dusangiye ibibazo, bityo hakongerwa agaciro ku bimera mu Rwanda ndetse n’ibimera mu Karere ka EAC.
PRO
MINEDUC

No comments:

Post a Comment