Search This Blog

Tuesday, June 5, 2012

IGIKORWA CYO GUTANGA IBITABO MU MASHURI

Mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kimaze iminsi kiri mu gikorwa cyo kwegereza amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye imfashanyigisho (ibitabo, integanyanyigisho n’ibikoresho byo muri Laboratory). Hagombaga gutangwa ibitabo 1 856 463.
Iki gikorwa kikaba cyarakozwe mu byiciro bibiri.
Intego y’igikorwa :
Kwegereza amashuri abanza n’ayisumbuye integanyanyigisho n’imfashanyigisho
Imitunganyirize y’igikorwa
• Kugeza ibitabo ku karere
• Kugirana inama n’abashinzwe uburezi mu murenge
• Kugeza ibitabo kuri buri murenge aho abayobozi b’ibigo by’amashuri babifatiraga
Icyiciro cya mbere : Gashyantare 2012
1. Ibitabo byatanzwe muri Gashyantare 2012
Igikorwa cyo gutanga ibitabo mu turere twose tw’u Rwanda cyabaye kuva ku itariki ya 07 kugeza ku itariki ya 10/02/2012
 Ibitabo byatanzwe biri mu byiciro bikurikira :
 Ibitabo by’amashuri y’incuke
 Integanyanyigisho ya Sciences and Elementary Technology (SET),
 Ibitabo byo gusoma (readers) bya MK, Fountain na Long horn
 Dictionaries : Basic English za Oxford
 Ibitabo by’amashuri abanza : Music and Mathematics teacher’s guides
 Integanyanyanyigisho n’ibitabo bigenewe by’umwihariko amashuri yafunguye amashami muri gahunda ya 12 YBE.
 Ibitabo byatanzwe byose hamwe :
Icyiciro Umubare w’ibitabo
Amashuri y’incuke 296 627
Amashuri abanza 773 666
Amashuri yisumbuye 36 435
Igiteranyo 1 106 728
2. Icyiciro cya kabiri : Gicurasi-Kamena 2012
Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 2/05/2012 kizarangira tariki ya 04/06/2012.
Hateganyijwe gutangwa ibitabo :
Icyiciro Umubare w’ibitabo Kits science
Amashuri abanza 584 411
Amashuri yisumbuye y’icyiciro rusange 21 182 300
Igiteranyo 749 735
Muri iki cyiciro cya kabiri kandi, hatanzwe na Kits science 300 mu mashuri yatangije uburezi bw’ ibanze bw’ imyaka 12
By’umwihariko, mu Karere ka Kicukiro, hatanzwe ibitabo bikurikira :
Level Umubare w’ibitabo Kits science
Amashuri abanza 20 000
Amashuri yisumbuye y’icyiciro rusange 1 500
Amashuri yisumbuye y’icyiciro cya 2 500 10
Igiteranyo 22 000
Kits science 10
Impano ya Scotland
Muri iki cyiciro cya 2 hatanzwe ibitabo twahawe n’igihugu cya Scotland bigera kuri 50 000, binyuranye bigenewe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Ibi bitabo byahawe ibigo by’amashuri biri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) byo mu turere dutanu ari two : Kicukiro, Ngororero ; Kirehe, Gakenke na Nyaruguru.
Hari n’ ibindi bihugu by’ inshuti z’ u Rwanda bikomeje kohererereza amahuri ibitabo binyuranye byo gusoma, hari ibimaze kugera ino ndetse n’ ibindi biri inyuma bigenda byaturutse muri Leta zunze ubunwe z’ Amerika. Ibyo byose bizagenda bigezwa mu bigo by’amashuri kugirango habeho inzu y’ isomero ifite ibikoresho bibereye uburezi bw’ umwana w’ u Rwanda.
Uburyo bwakoreshejwe mu kugeza ibi bitabo ku mashuri Ubundi amazu y’ ubwanditsi niyo afite inshingano zo kugeza ibitabo ku mashuri, ariko muri uyu mwaka habayeho agashya kuko ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ( REB) cyafashe ingamba nacyo ubwacyo zo kugeza ibitabo ku mashuri mu buryo bwihuse. Abakozi 30 b’ icyo kigo bakwirakwijwe mu turere aho buri wese yamanukanaga I fusso yuzuye ibitabo akabigeza ku karere. Ku bufatanye n’akarere, ushinzwe uburezi mu karere hamwe n’abashinzwe uburezi mu mirenge bagakorana inama n’ umukozi wa REB mw’ igabana ry’ ibitabo byagenewe akarere, hakurikijwe ibyiciro by’amashuri, ndetse n’amashami ahaboneka. Hanyuma yahoo, REB igatanga imodoka ivana ibitabo ku Karere ibigeza ku mirenge aho abayobozi b’ ibigo bose baza kubyakirira. Ubwo buryo bwatumye ibitabo bigera ku bigo by’amashuri kuburyo bwihuse.
Icyo dusaba abarezi
Gufasha abana gukoresha ibyo bitabo neza kandi bakabashishikariza umuco wo gusoma no kubatoza kuba inshuti z’ ibitabo. Abana bakwiye gusobanurirwa ko ubwenge bwose ndetse n’ ubutunzi buhishwe mu bitabo, nta mpamvu rero yo gupfusha ubusa amahirwe bafite yo kuba bari mu mashuri kandi bafite n’ababafasha kugira uwo muco mwiza wo gusoma ari nawo urandura ubujiji.
Byateguwe
Dr Joyce Musabe
DDG/REB

No comments:

Post a Comment