Ikigo cya Rusumo High School kibarizwa mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, cyubatswe ku nkunga y’Ishami y’Umuryango w’Abibubye wita ku mpunzi, (HCR) mu mwaka w’1998, hanyuma amasomo atangizwamo mu mwaka w’amashuri 1999-2000 ; cyatangije abanyeshuri 117 bigaga mu byumba by’amashuri bitatu, ariko baje kwimurirwa mu Kigo cya TTC Zaza mu Karere ka Ngoma kubera ikibazo cy’amazi, hanyuma abo banyeshuri bagaruka muri Rusumo High School mu mwaka w’amashuri 2000-2001. Ubwo hahise hatangizwa ibyiciro byombi by’Amashuri Yisumbuye ; Icyiciro Rusange hamwe n’Icyiciro cy’Amashami ane ariyo : Mathematics Economist Geography (MEG), Physics Chemistry Mathematics (PCM), Mathematics Physics Geography (MPG), Mathematics Chemistry Biology (MCB).
Nk’uko twabigejejweho n’umuyobozi w’iryo shuri, Bwana RUTIMIRWA Frédéric, watangiye kuriyobora tariki 05/01/2009 ; ubwo yasanze icyo kigo cyarangiritse cyane ku buryo umuntu yashoboraga kwibaza niba cyari ikigo cy’ishuri :
• Ikigo cyari gifite umwenda ungana na 76.696.961 Frws,
• Ibikoresho by’ikigo byinshi nk’intebe n’ibindi byinshi byari byaribwe byiberaga hirya no hino mu baturage bakikije ikigo,
• Abanyeshuri bacuruzaga kanyanga,
• Ibirahure byose byari byaramenaguritse,
• Abanyeshuri baranguzaga urumogi,
• Abanyeshuri y’abahungu biberaga hanze ndetse bari barinjiye abakecuru bari baturiye ikigo,
• Abanyeshuri b’abakobwa nabo basohokanaga n’abantu batandukanye ku mugaragaro,
• Buri mwaka abanyeshuri barigaragambyaga bakarwana hagati yabo, bamwe byabaviriyemo ubumuga,
• Abarimu nabo bagurishaga ibikoresho by’ishuri, bakakira minerval z’abanyeshuri, bityo bakaba bihaye « prime » yabo ; bageraga n’aho biyandikira abanyeshuri mu mashuri atandukanye kuri iki kigo.
Amaze gutsinda ikizamini cyo kuyobora iri shuri, Bwana RUTIMIRWA Frédéric yarahageze yibonera ibyo bibazo byose, maze agira ubwoba. Yahisemo kwegura ataratangira akazi, ariko rero ibyo ntibyabaye, kubera ko Umuyobozi w’Akarere yamusabye kwihangana, amwizeza ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, discipline y’abanyeshuri ku bufatanye na Polisi y’Umurenge.
Bubifashijwemo n’Akarere ka Kirehe hamwe b’ababyeyi, ubuyobozi bwa Rusumo High School bwashoboye kwikura muri ibyo bibazo byose ku buryo Minisiteri y’Uburezi yafashe icyo kigo nk’ishuri ry’intangarugero mu Karere ka Kirehe.
Muri iki gihe Rusumo High School ni ikigo gihagaze neza, ababyeyi hamwe n’Akarere bafashe mu mugongo ubuyobozi bw’ishuri ku buryo hamaze gukorwa ibintu byinshi bishimishije :
• Ibyumba by’amashuri byose ndetse n’aho abanyeshuri barara nta kirahure na kimwe kimenetse kandi ibyumba byose bisize irangi,
• Kuri ubu miliyoni zirenga 46.5 zarishyuwe, izindi zisigaye, zizishyurwa mu gihe cya vuba nk’uko bitangazwa na Bwana RUTIMIRWA,
• Hubatswe ibyumba by’amashuri by’inyongera,
• Hubatswe ibibuga bibiri by’umupira w’amaboko (Basket na Volley), ikindi kimwe imyubakire yacyo yaratangiye. Ibyo byose byubakwa ku bufatanye n’abanyeshuri hamwe n’abarimu, ikigo gitanga ibikoresho bikenewe abandi nabo bagashyiraho amaboko yabo mu gihe cy’umuganda,
• Laboratwari z’amasomo y’ubumenyi (sciences) zirimo ibikoresho byinshi kandi bigezweho, laboratwari ya ICT ifite za mudasobwa zihagije ku buryo hari n’izikibitse kubera ko zabuze ibyumba zishyirwamo, isomero naryo ririmo ibitabo bihagije,
• Intebe hafi ya zose ni nshya,
• Ikigo cyaguze imodoka mu mwaka w’2009, ubu ikaba ishaje, none ikigo cyaguze indi modoka, iyo iracyari nshya nta mwaka iramara,
• Kuri ubu Rusumo High School ifite amashanyarazi yahawe na EWSA, ariko nacyo kikaba cyarabigizemo uruhare mu gukurura amasinga ava ku muhanda munini akagera ku kigo.
Abajijwe ikibazo cy’uko yaba afite ibanga ryihariye ry’aho bavana amafaranga ibindi bigo by’amashuri bidafite, Bwana RUTIMIRWA ati : "ntaryo, ishuri ryiyambaje gusa minerval y’abanyeshuri hamwe n’amafaranga ya subside rihabwa na Minisiteri y’Uburezi nk’uko bigenda mu mashuri yose, ibanga ni rimwe gusa ni imicungire myiza ishuri ryiyambaje « Action plan » hamwe na « Strategic Plan » byiza kandi birakurikizwa".
Ku byerekeranye n’amasomo kuri Rusumo High School, mu ntagiriro z’igihembwe cya kabiri, muri uyu mwaka w’amashuri 2012, aho twasuraga iki kigo twasanze abanyeshuri bariho bakora isuzumabumenyi mu masomo atandukanye. Nk’uko twabibwiwe na Bwana NDICUNGUYE Edouard umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuri iryo shuri ati : « Iki kizamini gituma abanyeshuri bagira umwete wo gusubira mu masomo yabo mu gihe cy’ibiruhuko ibyo bigatanga umusaruro, ikindi kandi ni uko abanyeshuri bihutira kuza ku ishuri ntihagire ucyererwa, ibyo bituma banatsinda neza mu bizami bya Leta ». Urugero ni uko mu mwaka w’amashuri ushize 2011 abanyeshuri b’Icyiciro Rusange batsinze bose.
Ku byerekeranye n’ikinyabupfura (discipline) ku ishuri rya Rusumo High School, hari ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ishuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, bose bagasenyera umugozi umwe. Ibanga rikomeye kuri uru rwego ni ukuba hafi y’abanyeshuri umuntu akamenya ibibazo byabo akabikemura aho bishoboka, ibyo bituma abanyeshuri badakora amatsinda kenshi abaganisha mu burara, ibyo twabitangarijwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ikinyabupfura Bwana SERUGO Christophe. Iyo ikinyabupfura ari cyiza ku ishuri iryo ariryo ryose abanyeshuri batsinda neza nta kabuza.
Kuri ubu ikigo cya Rusumo High School ni ikigo gishimishije, gifite isuku ibyo byose kibikesha imiyoborere myiza hamwe n’ubushishozi bw’abayobozi baryo. Iri ni ishuri ry’intangarugero mu mashuri atandukanye yo mu Rwanda, umuyobozi w’ishuri wakorera urugendoshuri kuri Rusumo High Shool ntiyaba ahombye ahubwo yahigira byinshi.
PRO
MNEDUC
No comments:
Post a Comment