Ku wa kane tariki 12 Mata 2012, Minisiteri y’Uburezi yibutse ku nshuro ya kabiri abakozi bahoze bakora mu byahoze ari Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye hamwe na Minisiteri y’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco. Ku rutonde rw’agateganyo haragaragara amazina y’abakozi bagera kuri 69 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Abo bose bakaba barakoreraga ku Kacyiru, i Remera mu mirimo itandukanye y’Uburezi ndetse no kuri IMPRISCO ku Kicukiro. UWIMANA Rose, warokotse jenoside, yakoreye Minisiteri y’Amashuri Abanza mbere na nyuma ya Jenoside y’Abatutsi yo muri 1994. Mu buhamya yatanze muri uyu muhango aragira ati : « Abakozi benshi bakoraga mu Burezi muri kiriya gihe barangagwa n’amacakubiri », agatanga urugero rw’uko bamwimye ishuri ry’umwana wari ufite 58/100 mu gihe abari bafite 20/100 bahabwaga amashuri meza. Arashimira imikorere iriho muri iki gihe kubera ko nta vangura rirangwa mu Burezi, abana b’Abanyarwanda bose bakaba biga mu buryo bumwe. BUHIKARE Yvonne ni umukobwa wa BUHIKARE Charles wazize Jenoside yakorewe Abatutsi. BUHIKARE Charles yari umukozi wa Minisiteri y’uburezi warangangwaho umurava mu murimo we, ariko ntibyabujije ko azira uko yavutse. Yafunzwe inshuro zirenze imwe, ariko ntibyabuzaga ko igihe yakenerwaga bamukuraga muri gereza akaza agakora iby’imishahara yari ashinzwe, hanyuma yarangiza agasubizwayo. Usibye imirimo myiza yakoraga mu Burezi BUHIKARE yaranzwe n’urukundo rwinshi ku buryo yashakiraga ishuri abana b’abahanga, benshi muri bo muri iki gihe barabimushimira. BUHIKARE yasigiye abana be batatu barokotse kuri 10 yari afite, ndetse n’abantu benshi umurage mwiza wo gukunda akazi. Mu ijambo rya Minisitiri w’Uburezi Bwana Vincent Biruta, yashimiye abitabiriye uyu muhango bose by’umwihariko ababuze abavandimwe cyangwa ababyeyi bakoraga mu Burezi, maze yifuza ko hakomeza umushyikirano hagati y’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi hamwe n’abo bavandimwe babuze ababo. PRO MINEDUC
Search This Blog
Saturday, April 21, 2012
Minisiteri y’Uburezi yibutse abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment