Search This Blog

Monday, May 21, 2012

Ibihembo ku banyeshuri b’indashyikirwa


Nk’uko biteganywa n’iteka rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika No 11/01 ryo kuwa 07/03/2005 rishyiraho ishimwe ry’akarusho rihabwa abanyeshuri barushije abandi mu masomo y’imibare n’ubumenyi, Minisiteri y’Uburezi yatangiye igikorwa cyo gushyikiriza ibihembo abanyeshuri batsinze neza mu myaka ya 2007 kugeza 2009.
Biteganyijwe ko abanyeshuri 818 bazahabwa za mudasobwa abandi 1328 bagahabwa inkoranyamagambo ziganisha ku bumenyi.
Abanyeshuri bahembwa ni abagize amanota ari hagati ya 80% na 100 %, muri ibyo bihembo harimo « certificate of merit », laptop hamwe n’ibitabo by’ inkoranyamagambo z’ubumenyi muri rusange.
Kuri uyu wa gatanu tariki 18/05/2012, twaganiriye n’umunyeshuri witwa TUYISHIME Pacifique wari umaze gushyikirizwa mudasobwa ye hamwe na certificate of merit, yagaragaje ibyishimo byinshi ko abonye icyo gihembo.
Muri iki gihe TUYISHIME Pacifique yiga kuri KIST iki gihembo yagihawe kubera ko mu mwaka 2007 yitwaye neza ku rwego rw’Icyiciro Rusange akaba yarabonye amanota 8 ubwo yigaga kuri Ecole des Sciences BYIMANA akaba ari naho yarangirije ishami rya PCM afite amanota 48.
TUYISHIME arashishikariza bagenzi be b’abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete kugira ngo nabo bazagerweho n’ibyo bihembo.
PRO
MINEDUC

No comments:

Post a Comment